Welcome to Gitwe Adventist Secondary school online
Home   

ITORERO 

           Itorero(church) rigizwe n'abanyeshuri;Abarimu; Nbayobozi b'ikigo cy'ishuri.Ubwo rero iryo torero rigira ubuyobozi nk'ubwayandi matorero yose y'aba Adventiste kw'isi hose. Rifite Pasteur, abakuru b'itorero (Anciens de l' Eglise), aba diakoni (Diacres); nabandi bashinzwe ibyiciro (Chefs de départments). Umwihariko waryo rero nuko ririmo abanyeshuri batuma riba rifite gahunda nziza zishyushye.

             Vendredi soir,haba gahunda yo gutangira i Sabato;abanyeshuri n'abandi bose bagize iryo torero baza bakeye basa neza. Haba igihe haba hari bube igitaramo cya chorale iyi niyi; cyangwa se ari ikibwiriza nabwo haba hari chorale iba iribubanzirize umubwiriza. Ubwo rero biba bishimishije cyane abanyeshuri kuko baba babonye akaruhuko k'iminsi baba bamaze birirwa mu masomo ubwo bakaba babonye n'umwanya wo kuvugana n'Imana. Nyuma yiyo culte abari muri za Chorales bajya gukora répetition y'indirimbo zabo. Abatari muri za Chorales biteganywa ko bahita bajya kuryama kugira ngo bazaze Samedi bafite amafu (fraicheur).


            Samedi,baza bose Hakaba gahunda itangira 8hoo ikarangira 12hoo haba Ecole du sabbat iba yateguwe mu buryo buhebuje. Haba igihe yateguwe n'abanyeshuri, ama chorales; Abashyitsi batumiwe, Cyangwa aba Volontaires. Nyuma hakaba umwanya mwiza wo kumva ikibwirizwa kiba cyabanjirijwe nindirimbo zagahebuzo. Nyuma ya Sasita haba Ibyo bita J.A (Jeunesse Adventiste). Ni mugoroba hakaba gusoza i Sabbato. Ubwo hazakomeza gahunda zindi z'icyumweru cyose Zisimishije. Zituma abaho muri Collège bahora muri Ambiance y' iby'Imana.


             Ubundi rero nabamenyesha ko buri munsi haba culte du soir aho bahigira amigisho (carnet de l'ecole du sabbat). Nabyo biba byabanjirijwe n'indirimbo ishyira muri ambiance abagiye kwiga ijambo ry'Imana. Mu ga gambo make ibyo biranga Eglise ya Collège Advantiste y'igitwe.

Inkuru ya Kayisire Arthur Kan

Byateguwe na Niyonzima Kamatali Aaron.

P.S: Oherereza inkuru yawe cyangwa ibibazo byarekeranye niyi page Webmaster kuri e-mail:aaron@rseu.ru cyangwa ubyohereze kuri site ukoresheje feedback.
Please inform all your friends about this website; and send us your ideas.

Designed by Niyonzima Kamatali Aaron

Text sent by Kayisire Arthur Kan
Copyright 2003 Kania, Russia

Contact Webmaster

Сайт управляется системой uCoz